URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I
Transkrypt
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA KU RWEGO RWA MBERE RUKIJIJE URUBANZA RP 0883/09/TGI/NYGE NONE KU WA 04 UKWAKIRA 2010 KU BURYO BUKURIKIRA: HABURANA ; UBUSHINJACYAHA NA 1) Habimana Jean Baptiste mwene Munyeshya na Nyirabandora wavutse mu 1980 mu Mudugudu wa - mu Kagari ka - mu Murenge wa - mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba abarizwa mu Mudugudu wa - mu Kagari ka - mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, umunyarwanda, washakanye na -; ukora akazi -, atunze -; nta bundi yigeze gukurikiranwa bizwi n’amategeko 2) Ngirabakunzi Emmanuel mwene Ntakirutimana na Ndagijimana wavutse mu 1979 mu Mudugudu wa - mu Kagari ka - mu Murenge wa - mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, akaba abarizwa mu Mudugudu wa - mu Kagari ka - mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umunyarwanda, washakanye na -; ukora akazi -, atunze -; nta bundi yigeze gukurikiranwa bizwi n’amategeko ICYAHA BAKURIKIRANYWEHO: gukora no gukoresha inyandikompimbano biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 202 na 204 CP I. IMITERERE Y’URUBANZA 1. Habimana na Ngirabakunzi bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandikompimbano, Ubushinjacyaha bukavuga ko uwitwa Nshutininka yafashwe na “Traffic Police” afite “contravention” n°39757 yari yarahawe Ngirabakunzi akajya ayigenderaho atwaye imodoka kandi ari impimbano, kuko yari iteyeho “cachet” itari iya “traffic police”, Habimana kandi yanafatanywe n’indi “contravention” ndetse n’indi “permis de conduire” na byo by’ibihimbano URUBANZA RP 0883/09/TGI/NYGE Habimana Jean Baptiste na Ngirabakunzi Emmanuel 2/4 2. Abaregwa bemera icyaha buri wese aregwa bakagisabira imbabazi bakanasobanura uko bakoze ibyaha baregwa II. ISESENGURA RY’IBIBAZO 1. Ku byerekeye iyakira ry’ikirego Nta mpamvu urukiko rubona cy’Ubushinjacyaha kigasuzumwa ibuza 2. Ku byerekeye icyaha inyandikompimbano gukora cyo kwakira no ikirego gukoresha Habimana yemera ko ubwo yari umupolisi yatanze “contravention” y’impimbano ngo yifashishwe ijye igenderwaho n’udafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi ayitanga ahawe ruswa mu buryo budakwiye, na ho Ngirabakunzi yemera ko yagiye gushaka Habimana ngo amuhe “contravention” yo kwifashisha ngo ajye ayigenderaho, atwaye imodoka, ibyaha baregwa rero bikaba bibahama nk’uko ingingo ya 110 y’Itegeko n°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ibiteganya, ibyo Me Kadage wunganira Ngirabakunzi avuga rero ko Ngirabakunzi nka “convoyeur” ngo atari kumenya ko “contravention” ahawe ari impimbano si ukuri kuko Ngirabakunzi yivugira ko yagiye kureba Habimana ari cyo agamije 3. Ku byerekeye guhanwa Nta mpamvu urukiko rubona yabuza ko Habimana na Ngirabakunzi bahanirwa ibyaha bibahama 4. Ku byerekeye ibihano byasabwe n’Ubushinjacyaha Ubushinjacyaha bwasabye ko Habimana na Ngirabakunzi bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 buri wese, Habimana yasabye kugabanyirizwa kuko ibyo yakoze yabitewe n’ubukene kuko ngo yari amaze gupfusha umubyeyi kandi asigaranye abana arera, bikaba bitakwemerwa kuko nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, kuba Habimana yarafatanwe “contravention” irenze imwe y’impimbano ndetse na “permis de URUBANZA RP 0883/09/TGI/NYGE Habimana Jean Baptiste na Ngirabakunzi Emmanuel 3/4 conduire” na yo y’impimbano, ni uko yari yaragize bene ibi byaha akamenyero kandi akabivanamo amafaranga nk’uko dosiye igaragaza ko Ngirabakunzi yari yamuhaye 120 000 frw. Kuba kandi yarabikoraga ari umupolisi na byo byitabweho mu kumugenera igihano kuko ari impamvu nkomezacyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 203 CP, ariko kandi ahabwe amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano ku mpamvu y’uko gusa ari nta bundi yigeze akurikiranwa, ngo bibe byaragaragaye ko amaze guhanwa yaba yarananiwe kugororoka kuri bene ibi byaha, bityo ahanishwe gufungwa imyaka itatu (03) Na ho Me Kadage wunganira Ngirabakunzi yavuze ko uregwa yemera icyaha akaba yagabanyirizwa hagakurikizwa ingingo za 81; 84; 97 na 208 al 3 CP Icyo urukiko ruvuga akaba ari uko ziriya ngingo zitakurikizwa kuko zidahuye n’uko ikibazo kimeze, iya 81 CP ntiyahabwa agaciro kuko irebana n’ubusembure, kandi bukaba butagaragarijwe urukiko, na ho iya 84 na 208 al 3 CP zirebana n’ibyaha bikomeye (délit) kandi icyo ubushinjacyaha bwaregeye aha ni icyaha cy’ubugome (crime) nk’uko bigaragazwa n’ingingo za 202 na 204 CP kandi tukaba ari nta mpamvu yo kubyita ukundi ngo bigabanyirizwe ubukana. Isubikagihano riteganywa mu ngingo ya 97 CP na ryo ntituryemera kuko tutabona impamvu yaryo. Cyakora kuko uregwa yemera icyaha akagisabira imbabazi akanavuga uko yagikoze hakurikizwa ingingo ya 35 CPP igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 cyasabwe n’Ubushinjacyaha kikagabanywa mo kabiri ubwo bikaba imyaka itanu (05), na none kandi kubera ko ari ubwa mbere agwa mu cyaha bikaba ari nta ho byagaragariye urukiko ko icyaha nk’iki yananiwe kukigororokaho nyuma yo guhanwa, yakongera agahabwa amahirwe yo kugabanyirizwa hashingiwe ku ngingo ya 82 na 83 CP bityo agafungwa umwaka umwe III. ICYEMEZO CY’URUKIKO 5. RWEMEJE ko ikirego cy’Ubushinjacyaha cyakiriwe kandi kimaze gusuzumwa kikaba gihawe ishingiro URUBANZA RP 0883/09/TGI/NYGE Habimana Jean Baptiste na Ngirabakunzi Emmanuel 4/4 6. RWEMEJE ko icyaha cyo gukora no gukoresha inyandikompimbano gihama Habimana na Ngirabakunzi kandi bakagihanirwa 7. RUHANISHIJE Habimana igifungo cy’imyaka itatu (03) 8. RUHANISHIJE Ngirabakunzi igifungo cy’umwaka umwe (01) 9. RUTEGETSE Habimana na Ngirabakunzi ko bafatanya kwishyura amagarama y’urubanza angana na 14 550 frw NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 04/10/2010 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE, RUGIZWE NA MBARUSHIMANA M. Laetitia, UMUCAMANZA, NA UWIMANA Libératha, UMWANDITSI INTEKO UMUCAMANZA MBARUSHIMANA M. Laetitia SE/ UMWANDITSI UWIMANA Libératha SE/