tariki ya 31 Gicurasi kugeza 05 Kamena 2014
Transkrypt
tariki ya 31 Gicurasi kugeza 05 Kamena 2014
Inyandiko Nsobanurampamvu ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BIDUKIKIJE MU RWANDA (tariki ya 31 Gicurasi kugeza 05 Kamena 2014) UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IBIDUKIKIJE (tariki ya 05 Kamena 2014) Insanganyamatsiko: “Rangurura Ijwi Duhangane n’Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe, Amazi Atararenga Inkombe” “Raise your voice, Not the sea level”. /“Elevez Votre Voix, Pas le Niveau de la Mer” 1. INTANGIRIRO Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa buri mwaka tariki ya 05 Kamena . Uwo munsi washyizweho n’ Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1972, akaba ari imwe mu nzira uwo muryango wifashisha mu gushishikariza isi yose cyane cyane abafata ibyemezo kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ukabanzirizwa n’Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Rwanda. Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ni uburyo kandi bwo gushimangira intambwe twateye mu kurengera ibidukikije Muri uyu mwaka wa 2014, mu Rwanda tuzizihiza ku nshuro ya 21 Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije naho Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwe ku nshuro ya 42 ku rwego rw’isi. Kuri uwo munsi, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kizaboneraho gutanga ibihembo ku bantu batsindiye “Ibihembo cy’indashyikirwa mu kwita ku bidukikije mu mwaka wa 2013-2014” bigenewe Uturere, Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta (NGOs), abikorera ku giti cyabo n’amashuri. 1. Insanganyamatsiko y' Umunsi Mpuzamahanga w'Ibidukikije mu mwaka wa 2014 Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu mwaka wa 2014 (WED 2014) igira iti “Raise your voice, Not the sea level” /“Elevez Votre Voix, Pas le Niveau de la Mer”/ “Rangurura Ijwi Duhangane n’Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe, Amazi Atararenga Inkombe”. 1 Iyi nsanganyamatsiko igamije gukangurira abantu bose kwita ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, yugarije cyane uduhugu duto tw’ibirwa (Small Islands States) dushobora kuzarengerwa n’inyanja bitewe no kwiyongera kw’igipimo cy’ubushyuhe butuma amazi y’inyanja azamuka. Ukwiyongera kw’ibyuka bihumanya ikirere (greenhouse gases) gutuma igipimo rusange cy’ubushyuhe cyiyongera (global warming ), ibyo bigatera gushonga kw’ amasimbi y’ingere z’ubutita bityo amazi y’inyanja akazamuka akarenga inkombe. Abaturiye inkombe z’inyanja n’ibirwa byazo nibo bibasirwa cyane n’imiyaga n’imyuzure itewe n’uko kwiyongera kw’igipimo cy’amazi. Nk’uko byagaragajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mindagurikire y’ibihe (IPCC), biteganyijweko igipimo cy’amazi y’inyanja kizarushaho kwiyongera muri iki kinyejana. Ibikorwa bya muntu biri ku isonga mu bitera kwiyongera kw’ ibyuka bihumanya ikirere, ku kigero gisumba ibyagaragaye mu myaka 650,000 ishize (IPCC 2007a & 2007b, World Bank 2010a). U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bya Afrika, rwugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Biteganyijwe ko , (kugeza mu mwaka wa 2050), igipimo rusange cy’ubushyuhe kizakomeza kwiyongera, ibyo bikazatera ibihe by’amapfa ndetse n’imyuzure mu gihugu cyacu. (Raporo y’isuzuma rya 4 ryakozwe na IPCC). Niyo mpamvu u Rwanda rukwiye kongera ubushobozi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (REMA, 2011). Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wa 2014 (WED 2014) ni umwanya mwiza wo kongera gukangurira abaturarwanda inshingano bafite mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Abaturarwanda barasabwa gutera intambwe mu bikorwa bigamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kugira ibidukikije bitoshye no gufata neza umutungo kamere w’amazi, gukoresha ingufu zitabangamira ibidukikije (Biogas, amashyiga arondereza ibicanwa,..). Abaturarwanda barakangurirwa kugira imyitwarire n’imibereho izatuma bagira ejo hazaza hameze neza, nk’uko biri mu ihame ryo kugabanya ibyo dukoresha (Reduce), gukoresha ibintu byisubiranya (Reuse) no gutunganya imyanda tukayibyazamo ibindi bikoresho bidufitiye akamaro (Recycle). 2. Ibikorwa biteganyijwe hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka Icyumweru cyahariwe Kwita ku Bidukikije kizatangizwa tariki ya 31 Gicurasi 2014 ku munsi w’Umuganda Rusange” uzaba mu Turere twose tw’u Rwanda. Muri icyo cyumweru, mu mashuri makuru atandukanye, hateganyijwe ibiganiro-mpaka (debates) bijyanye n’ insanganyamatsiko y’uyu mwaka. Ingero zikurikira zirerekana bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu rwego kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Gukangurira abantu no kubashishikariza gukoresha neza umutungo kamere kugira ngo bagire umusaruro ku buryo burambye. 2 o Gukoresha neza amazi ( gufata amazi y’imvura, gusukura neza amazi tunywa n’ayo dukoresha mu rugo, kuba twakongera tukayakoresha mu bindi (recycle and reuse) gufata neza ahantu h’amanegeka, ibiyaga, imigezi n’ibishanga ) o Gukoresha ingufu zitabangamira ibidukikije (Biogas, amashyiga arondereza ibicanwa, ingufu z’imirasire y’izuba ) Amashyamba o Gufata neza amashyamba o Gutera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka Gutwara abantu n’ibintu o Gushyigikira gutwara abantu mu madoka ya rusange (Bus) o Gukoresha isuzuma (technical control) ry’imyotsi ikinyabiziga cyohereza mu kirere o Gushyigikira kugura no kwinjiza mu gihugu imodoka zidashaje Ubuhinzi, ubworozi no gukoresha neza ubutaka : o Gushishikariza abantu gukoresha ifumbire y’imborera; o Kubuza ko nta tungo na rimwe riragirwa ku gasozi; o Kurwanya isuri o Gufata amazi no kuhira imyaka o Gukoresha imbuto z’indobanure zishobora guhangana n’ibihe by’amapfa Ibikorwa remezo n’imiturire : o Kubaka amazu n’imidugudu ashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (ibiza, imyuzure, imiyaga, gufata amazi ku mazu, imirasire y’izuba o Gufata neza ibikorwa remezo o Inyubako zitoshye (zikoresha ingufu za kamere “umuyaga, izuba”, uburyo bwo gufata amazi,..) o Gukusanya no gutunganya imyanda ikabyazwamo ibindi bintu bidufitiye akamaro Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Rwanda kizasozwa tariki ya 5 Kamena 2014 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. 3. Abo iki gikorwa kireba. Kwizihiza Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Rwanda n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije byateguwe na REMA kandi bizizihizwa mu Turere twose tw’Igihugu cyacu. Iki gikorwa gihuriweho na Minisiteri zose n’ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo, amashyirahamwe nyarwanda n’imiryango mpuzamahanga, amashuri, za kaminuza ndetse n’itangazamakuru. Bityo ibikorwa by’Icyumweru cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Rwanda bireba buri muturarwanda wese n’abafatanyabikorwa bose . 3 ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BIDUKIKIJE ( tariki ya 31 Gicurasi kugeza 05 Kamena 2014) UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IBIDUKIKIJE (tariki ya 05 Kamena 2014) “Rangurura Ijwi Duhangane n’Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe, Amazi Atararenga Inkombe” “Raise your voice, Not the sea level”. /“Elevez Votre Voix, Pas le Niveau de la Mer” GAHUNDA Itariki Ibikorwa biteganyijwe 31 Gicurasi 2014 Umuganda rusange wo gutangiza Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Turere twose tw’u Rwanda Aho bizabera: Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Kagomasi ku kiyaga cya Rumira /Intara y’Iburasirazuba Gutangiza ku mugaragaro Umushinga Ugamije Guhangana n’Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe Hashingiwe Ku Ruhare rw’Abaturage (RV3CBA). Ikiganiro n’abanyamakuru ku nsanganyamatsiko ya WED 2014 n’ibikorwa by’ Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije 2 Kamena 2014 3 Kamena 2014 3-4 Kamena 2014 5 Kamena 2014 Aho bizabera : Icyumba cy’inama /REMA , Kacyiru Abazatanga ibiganiro: MINIRENA, REMA, RNRA, MIDMAR, Meteo center Ibiganiro mpaka mu mashuri makuru ku nsanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije (WED 2014) Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije (ibikorwa by’umunsi bizagenwa na buri Karere) Ibirori byo gutanga “Ibihembo cy’indashyikirwa mu kwita ku bidukikije mu mwaka wa 2013-2014” bigenewe Uturere, Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta (NGOs), abikorera ku giti cyabo n’amashuri. Aho bizabera: Sports View Hotel Kicukiro saa yine ( 10:00 am) Ku bindi bisobanuro, ushobora gusura izi mbuga nkoranyambaga: www.rema.gov.rw 4